Amezi atanu arihiritse hamenyekanye urupfu rutavuzweho rumwe rw’uwari Umuyobozi w’Ingabo zidasanzwe z’Umutwe wa FDLR, Colonel Ruhinda Gaby ubusanzwe witwa Protogène Ruvugayimikore.
Hagiye havugwa amakuru menshi ku rupfu rwe, aho umutwe wa FDLR na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashatse kurwegeka ku Rwanda mu rwego rwo gukomeza gushaka impamvu no kuyobya uburari ku cyabaye intandaro nyamukuru y’urupfu rwe no kwerekana ko ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri icyo gihugu.
Sergeant Tuyizere Mose wahoze mu ishami ridasanzwe mu gisirikare cya FDLR rizwi nka Commando de recherche et d’action en profondeur, CRAP ari mu basubijwe mu buzima busanzwe nyuma yo guhabwa inyigisho z’indangagaciro nyarwanda mu kigo gitangirwamo amahugurwa yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare cya Mutobo.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Sgt Tuyizere Mose, yagaragaje ko urupfu rwa Col. Ruhinda Gaby rwatewe n’Umuyobozi mukuru wa FDLR Ntawunguka Pacifique uzwi nka Général Omega.
Uyu musirikare wari mu b’imbere mu mutwe udasanzwe wayoborwaga na Col. Ruhinda yagaragaje ko urupfu rw’uwari umuyobozi we rwaturutse ku bugambanyi yakorewe na Gen. Omega.
Sgt Tuyizere yagaragaje ko ubugambanyi bwaturutse ku gushaka kwikubira amafaranga FDLR yari yohererejwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi yagombaga gusaranganywa abasirikare b’uwo mutwe bari bamaze igihe ku rugamba icyo gihugu gihanganyemo na M23.
Ubwo bayoherezaga, Gen Omega yashatse kuyikubira ariko Col. Ruhinda wari uyoboye ingabo za CRAP ari nazo zari mu b’imbere ku rugamba no gutoza ingabo z’icyo gihugu arabyanga.
Ibyo byatumye Gen. Omega ashaka kuyikubira no kuyarigisa ku giti cye ari ho havuye kugambanira Col. Ruhinda azakwicwa nk’uko Sgt Tuyizere abisobanura.
Ati “Ubundi amabwiriza ya Gen. Omega yarakurikizwaga ariko we na Ruhinda baje gupfa amafaranga yari yoherejwe avuye i Kinshasa. Ariko muri FDLR FOCA bavuze ko atishwe na Omega ahubwo ko yishwe n’ingabo zo mu Rwanda ariko twasanze ari ukubeshya.”
Yongeyeho ati “Twasanze barapfuye amafaranga miliyoni 12 zaturutse i Kinshasa zari kugabanywa abasirikare bo muri CRAP, Gen Omega ashaka kuyikubira ariko Ruhinda aravuga ngo tuyahe abasirikare kuko bavuye ku rugamba. Bahise bamugira ishyamba bamutega grenade baramwica.”
Uyu musirikare wari mu nkingi za mwamba mu mutwe udasanzwe wa FDLR yagaragaje ko akimara kumenya urupfu rw’uwari umuyobozi we tariki ya 24 Ugushyingo 2023 yahisemo gutoroka akishyikiriza Monusco kugira ngo izamwohereze mu Rwanda.
Col. Ruhinda yapfuye afite imyaka 55.
Uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo mu 2023, raporo z’impuguke za Loni zishinzwe gukurikirana ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, zagaragaje ko Col Ruhinda yitabiriye inama zitandukanye zabaga zateguwe na Guverinoma ya Congo, hagamijwe ko imitwe yitwaje intwaro ibafasha guhangana na M23.
Ruhinda ariko kandi ari mu batanze itegeko ryo kurasa ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda muri Kamena 2022, bikangiza byinshi ubwo igihugu cyiteguraga kwakira Inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth, CHOGM2022.
Imikoranire ya FARDC na FDLR iri ku mugaragaro
Sgt Tuyizere yagaragaje ko ingabo z’umutwe udasanzwe za FDLR zatozwaga na Col. Ruhinda zabarizwaga mu Birunga zikavaha ari uko zigiye gufatanya na FARDC kurwana.
Yagaragaje ko uretse kurwana izo ngabo zanyuzagamo zigatanga amahugurwa ku ngabo za Leta ndetse hari n’abitozanyaga nabo mu bigo by’amahugurwa bya gisirikare mu gukarishya ubumenyi.
Nubwo benshi bakunze kubitera utwatsi ariko Sgt Tuyizere yagaragaje ko yari mu bakomando bakomeye kuko yahawe imyitozo ihambaye n’abasirikare b’abacanshuro b’abarusiya ngo azabashe gufasha aba FRDC ndetse yanagiye gutorezwa i Kinshasa.
Ati “Njyewe baranzi kuko nari inshuti yabo cyane. Ndi umuntu wahawe imyitozo njya no mu ndege bwa mbere njya kwiga i Kinshasa kugira ngo nzaze nigishe na bagenzi banjye.”
Inkuru dukesha igihe ikomeza ivuga ko yasobanuye ko ubwo RDC yatumizaga ibikoresho bishya byo guhangana na M23 ku rugamba birimo indege z’intambara, imbunda n’ibisasu binyuranye byabanje guhabwa FDLR kuko ari yo yari yizeweho amakiriro.